Imibereho y’abaturage

Rusizi-Gashonga: Amaze iminsi itatu mu musarani yaguyemo agiye gushaka ikofi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umugabo witwaga Hategekimana Vincent amaze iminsi itatu mu mwobo wa metereo 25 aho yaguyemo ubwo yageragezaga gukura ibyangombwa byari byaguyemo ku gihembo cy’amafaranga ibihumbi 30 Frw . Ni mu kagari ka Kabakobwa ko mu murenge wa Gashonga w’akarere ka Rusizi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gashonga buratangaza ko nubwo atarakurwamo ariko ngo hitabajwe ubufasha bwose hari icyizere ko ashobora kurara akuwemo kuri uyu wa gatatu.

Uyu mugabo ngo yaguye muri ubu bwiherero bwa metero 25 z’ubujyakuzimu kuwa mbere tariki ya 6 Kanama 2018 ahagana saa tanu z’amanywa,nyuma yo kumvikana n’umusore ko we na bagenzi be babiri nibaramuka bamukuriyemo ibyangombwa bye byari byatakayemo ari bubishyure amafaranga ibihumbi 30 Frw bi ko kumuha umugozi awufata mu maboko amanuka muri uwo mwobo agezemo abura umwuka maze ahita arekura umugozi bagenzi be biruka batabaza ko Hategekimana Vincent yapfiriye muri uwo mwobo ndetse uwitwa Irabaruta Jean Damascene wari watanze icyo kiraka ahita aburirwa irengero.

Hifashishijwe ubutabazi bushoboka kugeza nubwo batira imashani nini zikora imihanda ngo harebwe ko yakurwamo ariko biracyari ingume nkuko byatangajwe na Nyirazaninka Antoinette,umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gashonga.

Hategekimana Vincent wari usanzwe abeshejweho no gushabika bivugwa ko yabanje kujya muri uyu mwobo ku cyumweru maze akazibiranywa n’umwuka bityo akazamuka mu mwobo adakuyemo ibyo byangombwa ngo yahise yiyemeza kugaruka bukeye ari nabwo yahitaga agwamo.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kutajya bishora mu kazi kashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse akanashishikariza abaturage kutajya bacukura ubwiherero burebure ngo kuko iyo habaye ikibazo nk’ki bigorana gutanga ubutabazi.

Naramuka Apfuye ,uyu Hategekimana Vincent araba asize umugore n’abana 5.

Ibitekerezo: 1

  • birababaje kuba umuntu yumva ntagaciro afite kugeza ubwo agurana amafaranga nkayo ubuzima bwe,kandi atana mufasha aramutse ahuye nikibazo mubyo yakoraga,gusa abantu tugomba kumenyako umuntu uhumeka afite agaciro kenshi kuruta uko twe twabyita,mboneyeho nokwihanganisha iwamuryango.

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!