Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bugarama: bari gusabwa kwimuka mu masambu yabo ku ngufu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturage batuye mu midugudu ibiri yo mu tugari twa Pera na Nyange two mu murenge wa Bugarama wo mu karere ka Rusizi bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’uwiyita umwuzukuruza wa Rukoro wahoze ari umutware uri kubasaba kuva ku butaka batuyeho ngo kuko ari ubwe.
Ubuyozi bw’uyu murenge bwo butangaza ko bwasesenguye iki kibazo busanga abaturage batuye aha hantu mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ni abaturage batuye mu midugudu ibiri ari yo Misufi wo mu kagari ka Nyange ndetse n’umudugudu wa Majyambere wo mu kagari ka Pera ni mu murenge wa Bugarama w’akarere ka Rusizi, bari gusabwa kwimuka mu masambu batuyemo ngo ahabwe abuzukuru b’uwahoze ari umutware witwaga RUKORO, akaba aribo bari gushora aba baturage mu manza ndetse bakanabasaba ko bava mu masambu bafitiye ibyangombwa by’ubutaka bya burundu .

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Bugarama bwabasabye kuzana ibyangombwa by’ubutaka mu rwego rwo gusuzuma niba koko aho hantu barahatuye mu buryo bukurikije amategeko, ngo nyuma aba baturage baje gutungurwa no kubona nimero z’ibyangombwa by’ubutaka bwabo ari zo abo kwa Rukoro bifashishije bajya kubarega mu rukiko bashinjwa kwigabiza amasambu yabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama Ntivuguruzwa Gervais we avuga ko bakurikije isesengura bakoze kuri iki kibazo ngo basanze aba baturage ubutaka batuyeho babufite mu buryo bwemewe n’amategeko bityo ko ibyo abo mu muryango wo kwa Rukoro bari gusaba bisa n’ibidashoboka kuko ngo bifuza guhabwa amasambu adatuweho ariko nayo afite abo abaruyeho ndetse ngo umuturage wese ufite aho atuye akakwa ubutaka bwo ku irembo ndetse no mu gikari agasigirwa agace gato gusa kangana n’ahateretse inzu.Uyu muyobozi yanagaragaje ko bo badashobora gufata umwanzuro wo kwimura abaturage benshi gutyo mugihe abari kubarega bafite aho batuye bityo ko iyo hagira uwo mu muryango wo kwa Rukoro wagaragaza ko adafite aho kuba uwo yafashwa gutuzwa aho kwimura abaturage batuye imidugudu ibiri yose.

Ibibazo by’amasambu akunze kuburanwa n’abiyita ko bakomoka ku bari abatware batwaraga agace runaka bikunze kumvikana hirya no hino mu Rwanda gusa mu minsi mike ishize, bisa n’ibyahawe umurongo kuko muri Werurwe 2018 ubwo Perezida Paul Kagame yatangizaga umwiherero w’inzego z’ibanze yavuze ko bene ibyo bibazo by’ubutaka bikwiye kujya bikemurwa mu buryo bwa politiki hadategerejwe inkiko.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!