Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bugarama: abatuye mu midugudu 13 ntibagira ibyangombwa by’ubutaka

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Aba baturage batuye mu midugudu 13 yo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bavuga ko bahora babwirwa ko ubu butaka batuyeho ari ubwa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) bityo bigasa n’aho bo nta burengezira babufite nyamara bo bazi ko ari ubwabo.
Uku kubima ibyangombwa byabwo ngo bibagiraho ingaruka zirimo ko hari abatemerewe guhabwa umuriro w’amashanyarazi ndetse bakaba batatanga ubutaka bwaboho ingwate muri banki ngo babe bahabwa inguzanyo nk’abandi bityo mu cyifuzo cyabo bakaba basaba leta kubaha ibyangombwa by’ubu butaka batuyeho.

Uku guhezwa ku butaka bwabo batuyeho bigarukwaho n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi ,Kayumba Ephrem, aho avuga ko bituma abenshi batabasha kwiteza imbere bakoranye n’amabanki kuko ubutaka bwabo batabufitiye ibyangombwa bya burundu.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwali Alphonse avuga ko nta muntu uzimura aba baturage ataberetse ahandi bagomba kujya gutura,uyu muyobozi yizeza aba baturage ko bagiye kubakorera ubuvugizi ubu butaka bukaba bwakurwa mu mutungo wa Leta bukabegurirwa .

Iki kibazo cy’abadafite ibyangombwa by’ubutaka, umubare munini w’abagifite ni abatuye mu kagari ka Ryankana kamwe muri dutatu tugize uyu murenge wa Bugarama. Ubu butaka bwari busanzwe bukorerwaho imirimo y’ubuhinzi nyuma ba nyirabwo baza kubuturaho abandi babugurisha n’abandi baturage bari baturutse mu yindi mirenge,gusa nubwo umubare munini ari uwabagaragaza ko nta byangombwa by’ubutaka bya burundu bafite aha muri aka gace hari ingo esheshatu bivugwa ko ari abanyamafaranga bo babonye ibyo byangombwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!