Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bugarama: SEBURIKOKO arashinjwa gukubita abamwishyuza.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri uyu wa kabiri Rwiyemezamirimo witwa Seburikoko Emmanuel yakubise umusaza wari ugiye kumwishyuza ngo dore ko yari amaze amezi 15 amukorera adahemba.
Ubuyobozi bw’akagari ka Pera ko mu murenge wa Bugarama wo mu karere ka Rusizi aho uyu musaza yakubitiwe bwanenze ibyakozwe n’uyu rwiyemezamirimo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo humvikanye amakuru ko mu karere ka Rusizi umurenge wa Bugarama akagari ka Pera umukire akaba na Rwiyemezamirimo yaba yishe umusaza wari uje kumwishyuza gusa ubwo Radio na TV one byageraga ahaberaga izi mvururu byasanze uyu musaza atapfuye nkuko abaturage babihwihwisaga ko ahubwo yakubiswe ubwo yari agiye kwishyuza uwo munyemari umwenda amubereyemo w’amezi 15 nkuko byanashimangiwe n’abaturage bari muri ako gace ubwo habaga izo mvururu . Aba baturage banashimangiye ko kuba Seburikoko yakubise uyu musaza atari we wenyine ngo kuko n’abandi ajya abakubita iyo baje kumwishyuza.

SEBURIKOKO Emmanuel utifuzaga kugira byinshi avugana n’itangazamakuru yatangaje ko atigeze akubita uyu musaza ko ahubwo yamufashe akamwambura amabuye yari afite mu rwego rwo gukumira ko yamumenera ibirahure by’imodoka.

Amakuru y’uko Rwiyemezamirimo Seburikoko Emmanuel yaba yakubise uyu musaza yemejwe na Bampire Gervais umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Pera,aho yashimangiye ko iki kibazo cy’abishyuza Seburikoko kimaze igihe ariko ngo bidakwiye ko umuturage uzajya aza kwishyuza ayo yakoreye azajya akubitwa.

Si uyu musaza gusa wishyuza Seburikoko ,kuko uretse n’abandi bamukoreye hari n’abandi bamwishyuza yangirije amasambu ubwo yakoraga umuhanda ujya ahashyizwe ikiraro cyambukiranya u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hazwi nko ku Rusizi rwa gatatu nkuko byagiye bitangazwa na TV/Radio One mu bihe bitandukanye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!