Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bugarama: Abatuye mu midugudu 13 muri 37 ntibagira ibyangombwa by’ubutaka.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kimwe no mu tundi turere, Abaturage bo mu murenge wa Bugarama w’akarere ka Rusizi na bo bizihije umunsi mukuru wo kwibohora.

Mu birori byo kwizihiza imyaka 24 ishize u Rwanda rwibohoye ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Ntivuguruzwa Gervais yavuze ko hakiri byinshi byugarije aba baturage byiganjemo kuba mu midugudu 13 muri 37 igize uyu murenge abaturage batagira ibyangombwa by’ubutaka bwabo ngo kuko bahora babwirwa ko ari mu butaka bwa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, yanakomoje ku kibazo cya rwiyemezamirimo witwa Seburikoko wambuye abamukoreye n’umwishyuje akamukubita kandi ntihagire umukurikirana uyu muyobozi ngo asanga bikozwe abaturage baba bibohoye bya nyabyo nkuko yabishimangiye.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Kankindi Leoncie yavuze ko ikibazo cy’ibyangombwa bya burundu by’ubutaka,ndetse n’ibindi byiganjemo kwamburwa na ba rwiyemezamirimo ari bimwe mu bigomba gukemurwa mu bihe bya vuba.

Akarere ka Rusizi nka kamwe mu mijyi izunganira umujyi wa Kigali ni akarere kakirangwamo n’uduce tunini tutagira amazi meza,amashanyarazi imihanda by’umwihariko muri uyu murenge wa Bugarama nk’umwe mu mirenge ihana umupaka n’ibihugu bibiri aho abahatuye usanga bajya guhahira mu mahanga ,barasaba ko bahabwa isoko rigezweho mu rwego rwo kwibohora ubukene.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!