Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bugarama: Abaturage batunguwe n’ihene yabyaye eshanu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umuturage witwa FIDEL Mudage wo mu kagari ka Ryankana umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ihene ye yabyaye isekurume ebyiri n’amashashi atatu,mugihe uyu musaza we avuga ko ari umugisha hari abandi baturage bavuga ko ari amahano kuba ihene imwe yabyara abana batanu icyarimwe,ndetse abandi bakaba bavugaga ko iyi hene ngo iyo iza kuba yabyaye isekurume gusa byo byari kuba ari amahano arenze.

Ubwo twasuraga uyu musaza utuye mu mudugudu wa Mubombo wo mu kagari ka Ryankana ni mu murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi we yadutangarije ko ihene ye yabyaye kuwa gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018 mubihe bigiye bitandukanye iyi hene yari ibyaye inshuro eshatu ku nshuro yakane ikaba yarabyaye isekurume 2 n’ishashi 3,kuri we ngo ni ibyishimo byinshi kuba yari afite ihene enye gusa none akaba ahise agira ihene 9.

Abenshi mu baturanyi be bavuga ko ari ubwa mbere babonye ihene ibyara batanu icyarimwe abandi bakemeza ko atari ubwa mbere gusa hakaba bamwe bavuga ko uyu musaza agize umugisha abandi bo ngo bafite ubwoba bashingira ku myumvire ya bamwe yuko iyo umuntu abyaje ihene eshanu icyarimwe biba ari ubusema(amahano).

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!