Umutekano

Rusizi-Bugarama :Abantu babiri bishwe n’abari bitwaje intwaro bataramenyekana

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu bwicanyi bwabaye kuri iki cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018 mu mudugudu wa Kinamba akagari ka Pera ko mu murenge wa Bugarama w’akarere ka Rusizi bwaguyemo abasore babiri.
Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba yabwiye abaturage ko abishe aba bantu bari abagabo babiri bari bitwaje intwaro bazambariyeho gusa kugeza ubu ntiharamenyekana irengero ryabo.

Ahagana saa tatu z’ijoro kuri icyi cyumweru,ni bwo abantu bitwaje intwaro bivugwa ko bari babiri barashe abasore babiri umwe witwaga Ngirimana Jean Calude agahita apfa ako kanya naho mugenzi we witwaga Sinamenye Abdul we yabanje kwihutanwa kwa muganga agejejwe ku kigo nderabuzima cya Islamic Bugarama nyuma yo guhabwa ubutabazi bw’ibanze yaje koherezwa mu bitaro bya Mibirizi ari naho yaje kugwa,mu minota mike ubwo ibi byari bimaze kuba Tv na Radio one byahise bihagera maze bamwe mu bari aho byabereye bavuzeko batabashije kumenya ababikoze gusa ko bumvise amasasu atandatu,nyuma bakabona abasore babiri baryamye hasi.umukobwa umwe wanyuze aharasiwe abo basore we yavuze ko yabonye abagabo bane bari bambaye imyenda isanzwe n’ingofero zirabura gusa ngo ntiyamenye aho barengeye kandi ntiyabashije kubitegereza neza.

Kuri uyu wambere hahise hategurwa inama y’umutekano y’igitaranya byari biteganyijwe ko iri bwitabirwe na guverineri w’intara y’uburengerazuba gusa ntiyabashije kuyigeramo ariko yaje kujya mu miryango y’ababuze ababo,ari kumwe n’umuyobozi w’ingabo ndetse n’uwa polisi muri iyi ntara baherekeje abaturage gushyingura ba nyakwigendera,mu ijambo rye Maj.Gen Alex Kagame yabwiye abaturage ko abishe aba bantu batari abanzi bari bateye igihugu ahubwo ngo uko bigaraga ni abantu bisa naho bari bafitanye amakimbirane kuko hafi yaho aba barasiwe hari hari abandi baturage bari bicaye bari gukina ikarita bityo ko iyo biba ari igitero cyari kigabwe hari kuraswa abari aho bose aho kuba aba babiri gusa,uyu muyobozi yavuze ko bafite amakuru n’ibimenyetso by’uko aha muri uyu murenge wa Bugarama hari bamwe mu baturage batunze intwaro bityo abasaba ko bakwiye gukaza umutekano ndetse bagatanga amakuru yabo bakeka ko baba ari abagizi ba nabi naho icyo gukura intwaro mu baturage bo nk’ingabo bazakikurikiranira.

Si ubwa mbere muri uyu murenge humvikana ikibazo cyo kurasa abaturage kuko iyi ari inshuro ya kane mu mwaka umwe muri uyu murenge aho hamaze gupfa abantu 5 hakomereka 8,gusa muri izi nshuro zose byagiye bivugwa ko ababikoze baburiwe irengero.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!