Ubukungu

Rusizi: Bategesha 6000 Frw bagiye gusora 1000Frw

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bakora imirimo y’ubucuruzi mu murenge wa Butare w’akarere ka Rusizi bavugako bakora urugendo rurerure bagiye gusora aho bavuga ko bategesha ibihumbi 6000 kandi bagiye gusora atarenze amafaranga 1000 ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko iki ari ikibazo ndetse kinaba intandaro yuko uyu murenge uza ku mwanya wa nyuma mu gutanga imisoro n’amahoro.

Aba baturage bo mu murenge wa Butare wo mu karere ka Rusizi bagaragaza ko uru rugendo rurerure bakora bagiye gusora rutuma benshi muri bo bahitamo kubireka bityo byatahurwa bagacibwa amande y’ubukererwe,aha aba twaganiriye bavuga ko nk’iyo bagiye gusora amafaranga igihumbi bibasaba gutegesha asaga ibihumbi bitandatu bitewe nuko aha muri uyu murenge nta Banki n’imwe ihari yakwifashishwa mu kwisyura iyi misoro nkuko bigenda ahandi.

Icyifuzo cy’aba baturage bo mu murenge wa Butare ntikirenze icyo koroherezwa bakaba bakwegerezwa uburyo bwabafasha kujya basorera hafi batarinze gukora urugendo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bugaragaza ko iki ari ikibazo buzi gusa ngo buri gukora ubuvugizi bugamije gukangurira abikorera kwegereza ibikorwa birimo n’amabanki muri uyu murenge mu rwego rwo korohereza aba baturage,uyu ni Harerimana Frederic uyobora aka karere.

Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko uyu murenge wa Butare ndetse n’umurenge wa Bweyeye bitewe n’ikibazo cyuko itagiraga ibikorwaremezo ngo ariyo mirenge yahoraga iza ku mwanya wa nyuma mu gutanga imisoro n’amahoro,ndetse kugeza ubu nubwo iyi mirenge yamaze kubona amashanyarazi gusa nta banki n’imwe yari yahagera nibura ngo bajye babona uko basora.

Ntibyari bimenyerewe mu Rwanda kumva abaturage binginga basaba kwegerezwa aho batangira imisoro dore ko abenshi ahubwo bakunze kuvugwaho kuyinyereza.

Ibitekerezo: 1

  • Youre so cool! I dont suppose Ive read something like this before. So good to find any individual with some authentic ideas on this subject. realy thanks for beginning this up. this website is something that’s needed on the net, someone with a bit originality. useful job for bringing one thing new to the internet! http://hellowh984mm.com

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!