Imibereho y’abaturage

Rusizi : Bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi muri Nyakabuye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu murenge wa Nyakabuye w’akarere ka Rusizi barasaba leta kubaha amazi meza.Ni nyuma yaho ayo bari barateranyirije imisanzu bakongeraho imiganda ndetse n’amafaranga y’ubudehe ngo yamaze kwegurirwa rwiyemezamirimo.ubuyobozi bw’uyu murenge bwo butangaza ko aba baturage bananiwe kwakira impinduka kuko bari basanzwe bakoresha amazi batishyuye kuri ubu bakaba bari kuyishyuzwa.

Ni abaturage bo mu kagari ka Mashyuza umurenge wa Nyakabuye w’akarere ka Rusizi bavuga ko ubwo hatangwaga amafaranga y’ubudehe,bo bagiye bayakusanya mu bihe bitandukanye ndetse banongeraho imisanzu yabo hamwe n’imiganda,kuko bari bafite ikibazo cy’amazi meza babona isooko mu misozi bakurura y’amazi barayiyegereza,gusa ngo baje gutungurwa n’uko muri Kamena 2018 haje abakozi bavugaga ko ari aba rwiyemezamirimo watsindiye gucunga amazi, maze bacagagura imiyoboro y’amazi bityo basigara nta mazi meza bafite.

Aba baturage bavuga ko batigeze bateguzwa ko amazi bishakiye azegurirwa rwiyemezamirimo,bityo ngo bakaba barabwiwe ko uwifuza amazi agomba gutanga amafaranga ibihumbi 54(54,000 Frw) nyuma agahabwa konteri n’umuyoboro ugera iwe mu rugo.

Abavomeraga ku ivomo rusange bo nta gisubizo bahawe kuko kugeza ubu bari kujya kuvoma amazi y’igishanga yiganjemo umwaanda akaba abateye impungenge z’uko bashobora kwandura indwara zikomoka ku mwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye, Ngirabatware James, avuga ko akarere keguriye rwiyemezamirimo amazi bityo ko iki kibazo atari abaturage ba Nyakabuye bagifite gusa ko ibi byanakozwe no mu yindi mirenge 15 muri 18 igize akarere ka Rusizi. Uyu muyobozi ashimangira ko ikibazo abaturage ayoboye bafite ari uko bananiwe kwakira impinduka zo kwishyuzwa amazi kandi bari basanzwe bayabona ku buntu,naho kuba muri uyu murenge hari ikibazo cy’ibura ry’amazi meza kitatewe n’izi mpinduka ahubwo ko gituruka ku miterere y’uyu murenge wa Nyakabuye ngo kuko mu gihe cy’impeshyi bakunze kubura amazi.

Hirya no hino mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi aho abaturage bagiye bakoresha amafaranga y’ubudehe bakazana amazi ahari ivomo hose ryitwako ari iry’ubudehe ryarafunzwe kugeza naho hari uduce tumwe na tumwe abaturage batakigira amazi meza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!