Imibereho y’abaturage

Rusizi: Bacanirwa ari uko abayobozi babasuye

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye mu murenge wa Bugarama wo mu karere ka Rusizi baravuga ko amatara yo kumihanda yo muri uyu murenge akunze gucanwa iyo hari abayobozi bagiye kuza muri uyu murenge ariko ngo indi minsi aya matara ntajya yaka bityo bagasaba ubuyobozi ko aya matara yajya acanwa buri gihe,ubuyobozi bw’aka karere bwo butangaza ko aya matara yangiritse bityo ngo hakaba ahari gushakwa uwaya sana.
Aba baturage bavuga ko amatara yo kumuhanda abafasha mu rwego rw’umutekano ndetse na bimwe mu bikorwa bikorwa mu masaha ya nijoro,mu cyifuzo cyabo bakaba baravuga ko aya matara yazajya acanwa na bo bakabona urumuri rwo kumuhanda
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Harerimana Frederic Yabwiye TV/Radio one ko iki kibazo cy’amatara bakizi ndetse ko bashatse umukozi ugomba kuyatsa,gusa ntiyatangaje igihe iki kibazo kizakemukira.
Umurenge wa Bugarama ni umwe mu mirenge y’umujyi iri muri aka karere iyo aya matara yo ku muhanda ari kwaka mu masaha yanijoro urumuri rwayo rufasha abahagenda ndetse nabahatuye ariko iyo atari kwaka ubona ari mu icuraburindi ku buryo hari nabavuga ko hari ubwo abajura babambura ibyo bafite bitwikiriye uwo mwijima.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano