Ubukungu

Rusizi: Babangamiwe n’amakamyo aparika aho bacuririza kandi hari parikingi yatanzweho miliyoni 150.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bakora ubucuruzi mu mujyi wa Kamembe wo mu karere ka Rusizi barinubira amakamyo aparika hafi y’inzu bakoreramo ubucuruzi akababuza abakiriya,nubwo aba bacuruzi bavuga ibi muri aka karere hubatswe parikingi yateganyirijwe aya makamyo dore ko yatanzweho nga imiliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, ubuyobozi bw’akakarere butangaza ko kubera Ibiza bwabujije amakamyo guparika muri iyi parikingi ari menshi.

Ni imbuga irimo icyondo cyinshi iherereye mu murenge wa Kamembe yateguwe ngo ijye ikoreshwa nka parikingi y’amakamyo akunze guparika mu mujyi wa Kamembe, nubwo iyi parikingi yakozwe ariko bamwe mu bakorera ubucuruzi muri uyu mujyi barinubira uburyo hari amakamyo aparika hafi y’inyubako bakoreramo bikabuza abakiriya kubagana.

Igitekerezo cyo gusiza iyi mbuga cyari kigamije guca aka kajagari k’amakamyo kagaragara mu mujyi wa kamembe gusa haba ku ruhande rw’abashoferi b’amakamyo ndetse n’abaturage bavuga ko babangamirwa cyane n’icyondo kigaragara muri iyi mbuga ifatwa nka parikingi,usibye kuba aha hantu huzura isayo iyo imvura yaguye aba baturage banavuga ko hakurikijwe ingano ndetse n’uburyo aha hantu hubatswe ngo amafaranga ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bwahakoresheje ari menshi cyane dore ko bavuga ko arenga miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere KANKINDI Leoncie, wari muri komite nyobozi y’aka karere ubwo hatangwaga isoko ryo kubaka aha hantu we yemeza ko amafaranga yatanzwe angana n’ibikorwa byakozwe gusa agashimangira ko hari gutegurwa undi mushinga wo kubaka indi parikingi nini izakemura ikibazo cy’akajagari k’amakamyo mu mujyi wa kamembe.

Hakurikijwe uko ubuyobozi bw’aka karere buri gutegura kubaka indi parikingi hakwibazwa ku ngego y’imari y’asaga miliyoni 150 zatanzwe kuri iyi yubatswe mu murenge wa Kamembe itarabashije gukemura iki kibazo,gusa nta nuwabura kubihuza n’uko akarere ka Rusizi gahora kitaba komisiyo yo mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo wa leta (PAC) gasobanura ku mikoreshereze mibi y’umutungo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!