Imibereho y’abaturage

Rusizi: Babangamiwe n’abagenzi bavangwa n’imizigo mu modoka.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe mu karere ka Rusizi mu muhanda Bugarama-Kamembe uhasanga imodoka zitwara abagenzi banabyigana n’imizigo,koperative ifite imodoka zitwara imizigo ivuga ko batewe igihombo n’aba bashoferi batwarana imizigo n’abagenzi.
Ubuyobozi bushi nzwe imikorere y’amakoperative muri aka karere butangaza ko koperative isanzwe ifite imodoka zitwara abagenzi yarenze ku mabwiriza gusa ngo hagiye gufatwa izindi ngamba.

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda uburyo bwo gutwara abantu mu modoka usanga bwarashyizwe ku murongo aho umugenzi agenda yicaye neza, si ko bigenda mu karere ka Rusizi mu muhanda Bugarama-Kamembe kuko usanga abagenzi bapakiranwa n’imizigo kandi iyo mizigo itari iyabo.

Koperative isanzwe ifite uburenganzira bwo gutwara imizigo ivuga ko byabateye igihombo kuko ngo imodoka bo bafite zitabona akazi kuko usanga kihariwe n’imodoka za koperative ifite uburenganzira bwo gutwara abantu gusa.

Aba bashoferi bibumbiye muri koperative yo gutwara imizigo bavuga ko bahawe uburenganzira bwo gupakira imizigo ariko ubu burenganzira bahawe bwatambamiwe n’abagenzi babo bafite imodoka ziriho amarangi aranga imodoka zitwara abagenzi kuko usanga zitwara imizigo n’abantu,aha akaba ariho bahera basaba inzego zibishinzwe kubihagurukira maze buri koperative igakora ibijyanye n’uburenganzira yahawe,dore ko iki ari cyo cyaca akajagari kakigaragara muri aka karere.

Umukozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe imikorere y’amakoperative Nsengiyumva Emmanuel avuga ko aka kajagari bakazi gusa ngo katewe na koperative ifite uburenganzira bwo gutwara abagenzi yatandukiriye ikajya ibapakirana n’imizigo,bityo ngo hari gahunda yashyizweho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative yo gukemura iki kibazo ku buryo mu minsi ya vuba iyi koperative ishobora kuzahanirwa aya makosa.

Ubusanzwe imodoka zitwara abagenzi ziba zifite ibara riziranga gusa ukunze gusanga abagenzi baba bagenda babyigana n’imizigo kandi iyi mizigo si iya bagenzi baba bayicayemo ahubwo niyo abashoferi baba bapakiriye ababa bagiye kuyirangura mu isoko,police muri aka karere iherutse guhagurukira iki kiibazo gusa birasa naho ntacyo byatanze.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET