Ubukungu

Rusizi: Akarere kabuze Seburikoko ngo yishyure abaturage.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buratangaza ko Rwiyemeza mirimo witwa SEBURIKOKO Emmanuel arimo kwihishahisha mu bihugu by’ibituranyi ku buryo muri iyi minsi bigoye kumubona kugira ngo yishyure abaturage abereyemo amadeni dore ko hari n’abamushinja ko iyo bagiye kumwishyuza abakubita.
Uyu rwiyemezamirimo yabwiye TV na Radio One ko ideni aba baturage bamwishyuza bakwiye kuryishyurwa n’ikigo cya RTDA gifatanyije n’ akarere ka Rusizi.

Ni kenshi abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bakunze kuvuga ko bambuwe na company yitwa SEFKOKO y’uwitwa Seburikoko ikora imihanda n’ibiraro muri ako karere.

Ubwo hakorwaga ikiraro cyambukiranya umugezi wa Rusizi ahazashyirwa urugomero rw’amashanyarazi ruteganyijwe ko ruzaba rwitwa Rusizi III,abamukoreye bose ndetse n’abangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda ujyayo barambuwe,dore ko hari abamwishyuza ideni ry’amezi 8,9,na 15.

Bisa n’aho uyu rwiyemezamirimo Seburikoko nta rwego na rumwe rwo mu karere ka Rusizi rufite ubushobozi bwo kumuhamagaza ngo asobanure iby’umwenda abereyemo aba baturage dore ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 ,uwahoze ari umuyobozi w’aka karere Harelimana Frederick yabaye nk’ubigerageza maze Seburikoko Emmanuel amusuzugurira imbere y’abaturage barumirwa.

Aba baturage baherutse gusaba ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda RTDA ngo nibura kibabarize niba nta mafaranga leta yaba ifitiye Seburikoko ngo abe ariyo yaherwaho bishyurwa na byo icyo gihe byafashe ubusa kuko umukozi wa RTDA wari wabasuye atigeze abaha igisubizo gitanga icyizere.

Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Nyakanga mu Rwanda hose bizihizaga umunsi mukuru wo kwibohora , Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi ushinzwe ubukungu n’iterambere Madame Kankindi Leoncie yabajijwe ikibazo cy’uyu rwiyemezamirimo ushinjwa kwambura abaturage maze abasubiza ko uyu

Seburikoko Emmanuel bamubuze ngo dore ko akunze kwihisha hisha mu bihugu bihana imbibi n’akarere ka Rusizi ari byo U Burundi na kongo Kinshasa (RDC), gusa ngo akarere kari gukora ibishoboka byose ngo harebwe uko yazashyikirizwa inkiko.
Ku ruhande rwe ,Rwiyemezamirimo Seburikoko Emmanuel yabwiye TV na Radio One ko ubundi ngo ikibazo aba baturage bafite atari we wakabaye akibazwa kuko ikigo cya RTDA n’akarere aribo bagakwiye kubishyura kuko ngo izi nzego zikimubereyemo umwenda.

Ni kenshi mu Rwanda hakunze kumvikana ba rwiyemezamirimo bambura abaturage ariko nyuma wagenzura ugasanga rwiyemeza mirimo na we abamuhaye isoko bataramwishyuye maze umuturage wo hasi udafite kirengera akaba ariwe ubihomberamo.

Yanditswe na ALFRED NTAKIRUTIMANA.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET