Imibereho y’abaturage

Rusizi: Abubatse mu mirenge itandukanye ngo ntibagihembwa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abafundi ndetse n’abandi baturage bari gukora imirimo yo kubaka inzu ziri kubakishwa n’inkeragutabara mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi bavuga ko bamaze amezi 3 badahabwa amafaranga bakoreye dore ko imirimo yo kubaka izi nzu yahagaze,ubuyozi bw’aka karere butangaza ko aba baturage bazishyurwa mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Ni abafundi bavuga ko baje mu karere ka Rusizi muri gahunda yo kubaka inzu zizwi "Four in one" zagenewe abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye ziri kubakishwa n’inkera gutabara muri aka karere.

Aba barimo n’abaturage bo mu mirenge itandukanye bavuga ko bamaze amezi agera kuri atatu badaca iryera amafaranga yabo bakoreye.Bakavuga ko uku gukora badahembwa byabagizeho ingaruka zirimo kuba abenshi amazu bari bacumbitsemo baratangiye kuyirukanwamo ndetse abandi ubuzima bukaba buri kubagora,mu cyifuzo cyabo bakaba basaba inzego bireba kubakorera ubuvugizi inkeragutabara zikabishyura.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem we avuga ko aba baturage kuba batarahembwa nk’akarere babizi bityo ko hari amafaranga akarere kagomba kwishyura inkeragutabara nazo zikabona kwishyura aba baturage,Kayumba akaba yatangaje ko bitarenze icyumweuru kimwe baraba bamaze kubishyura ndetse n’imirimo yo kubaka izi nyubako ikomeze dore ko kuri ubu yasubitswe.

Si rimwe si kabiri hirya no hino humvikana ibibazo nk’ibi by’ababa bakora cyangwa barakoreye inzego runaka ariko amafaranga bakoreye akabageraho atinze rimwe na rimwe bakanayabura,aba twaganiriye ni abakozi bagera kuri 200 bakoreye mu mirenge ya Nyakarenzo na Mururu,gusa iyi mirimo yo kubaka izi nzu iri gukorerwa mu mirenge itandukanye y’aka karere kandi abari kuzubaka bose ntibarahembwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!