Ubukungu

Rusizi: Ngo hari abaturage bahawe imirima 10 mu gishanga cya Bugarama badakoresha.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Isaranganya ry’igishanga gihingwamo umuceri cya Bugarama giherereye mu karere ka Rusizi ryakozwe mu mwaka 2011 abari basanzwe bagihingamo bari bafite imirima myinshi yose barayatswe habaho gusaranganya buri muntu asigarana imirima ibiri cyangwa itatu.

Abari bashinzwe gusaranganya iyi mirima basabye buri muturage kujya ku murima we maze bakahamusanga bakamubarura gusa nyuma abari basanzwe bahinga muri iki gishanga baje gutungurwa no gusanga bo batari ku rutonde rw’abagomba guhabwa imirima, bityo bakavuga ko batazi uburyo byakozwe kuko buri uko bajyaga kubaza ikibazo cyabo bababwiraga ko imashini y’abasimbutse abandi ngo basohotse mu ibara ry’umukara.

Kimwe mu byo aba baturage bavuga ko giteye urujijo n’uburyo abatarigeze bagira imirima mu gishanga baje guhabwa ibiri kuri buri umwe mugihe uwari usanzwe ahinga umuceri we yisanze nta murima afite.

Aba baturage bavuga ko bari batunzwe n’ubuhinzi bw’umuceri bakoreraga mu mirima yabo bavuga ko kuri ubu bababayeho nabi kuko byabasigiye ubukene,bakaba basaba leta kubafasha nibura imirima ikunze gutahurwa ko idafite ba nyirayo cyangwa ikunze kugaragara ko yari yanditswe ku muntu umwe kandi irenze umubare-fatizo buri wese yemerewe bazajya bayisaranganya n’abayigeze kuri ubu batakiyigira.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwali Alphonse avuga ko bitumvikana uburyo umuturage wari usanzwe afite umurima mu gishanga mu gihe cy’isaranganya yisanga ntawo agifite mugihe hari undi utarawigeze ufite ibiri,Munyantwali atangaza ko agiye gufatanya n’ubuyobzi bw’akarere ka Rusizi mu gushaka uko aba bari basanzwe bafite imirima mu gishanga bakaza kuyibura batarengana.

Aba baturage bavuga ko muri iki gishanga hari aho usanga umuturage umwe afite imirima irenze 10 gusa iyo mirima igahora ihingwa n’abandi bayitunze mu buryo bwo kuyikodesha,hakaba n’abagaragaza ko mu gihe cy’isaranganya hari bamwe mu bayobozi muri aka karere ka Rusizi bagiye bigwizaho imirima,gusa nabo ikaba ikoreshwa n’abaturagre itabanditseho.

Itsinda riherutse gushyirwaho n’akarere ngo risuzume ibibazo by’imirima biri muri icyo gishanga cya Bugarama ryahagaritse imirimo yaryo ntacyo rigezeho ngo kubera ko ryabuze ingengo y’imari yo kurifasha kunoza izo nshingano.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!