Imibereho y’abaturage

Rusizi: Abatishoboye barasaba Cash power zihariye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mugihe ukunze gusanga hari abaturage baheruka gucana umuriro w’amashanyarazi bakiwubaha gusa,bamwe mubo mukarere ka Rusizi bo barasaba ko Leta yazajya ifasha abatishoboye guhabwa CASH POWER zidakenera kujya kugura umuriro mugihe washize.

Hirya no hino ukunze gusanga abaturage bishimira ko bagejejweho umuriro w’amashanyarazi.Iyo bari guhabwa cash power babaheramo umuriro wo gucana ubarwa nka unite 2 abenshi mu baturage iyo uyu muriro babahereyemo urangiye ntibongera kujya kugura undi,bityo bagaheruka gucana ubwo,bamwe mu baturage batangaza ko impamvu ibitera ari uko hari abaturage baba bari mu cyiciro nk’icya mbere nta bushobozi bafite maze bagahabwa amashanyarazi,wa muriro wa mbere babahaye washiramo bakabura amikoro yo kujya kugura undi.

Aba baturage babitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 23 Gashyantare 2018 ubwo ikigo gishinzwe amashanyarazi mu Rwanda REG cyahaga amashanyarazi abaturage bo mu murenge wa Gashonga.

Aba baturage bongeyeho ko iyo akarere runaka bari kubara urwego kagezeho mu gukoresha umuriro w’amashanyarazi ukunze gusanga habarwa abaturage bose bahawe uyu muriro ariko wajya ku rugo ku rundi ugasanga hari abatagicana baheruka umuriro wazanye na Cash power ,aha akaba ari naho bamwe bahera bavuga ko Leta ikwiye gushyiraho uburyo bwo gufasha abaturage batishoboye cyane abari mu cyiciro cya mbere kujya bahabwa cash power zidakenera kujya bagura umuriro buri uko ushize.

Mu mwaka ushize wa 2017,Minisitiri w’intebe Dr NGIRENTE Edouard yabwiye inteko ishingamategeko y’u Rwanda ko mu myaka irindwi iri imbere nukuvuga muri 2024, abanyarwanda bose bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi uzabafasha mu iterambere no mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET