Ubukungu

Rusizi: Abamotari barashinja Visi meya kwivanga mu mikorere ya koperative.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abagize ihuriro ry’amakoperative y’abamotari ndetse n’abayobora amakoperative atandatu y’abamotari mu karere ka Rusizi barashyira mu majwi umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere kuba nyirabayaza w’amakimbirane ari kuvugwa muri aya makoperative ngo ahanini biturutse ku kuba uyu muyobozi yivanga mu mikorere yabo.

Intandaro y’iki kibazo ngo ni nyuma y’umwanzuro abagize ihuriro ry’amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto bafite icyicaro mu mujyi wa Kamembe bashyikirije inteko rusange y’abanyamuryango bababwira ko nyuma yo gusuzuma imyitwarire irimo nuko umwe mubashinzwe umutekano w’abamotari mu muhanda witwa Daniel yafashwe yaka ruswa akanabifungirwa ihuriro ari naryo ryamuhaye uwo mwanya w’ubusekirite bw’abamotari ryamuhagaritse kuri uwo murimo. Nyuma uyu mugabo ngo yitabaje ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi maze KANKINDI LEONCIE umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ategeka ko uyu musekirite asubizwa mu kazi ke ku bw’inyungu z’igihugu nkuko aba bayobozi bamakoperative y’abamotari batifuje ko imyirondoro yabo ijya ahagaragara babigarutseho.
Daniel wahagariswe ku mirimo w’ubusekirite bw’abamotari,twavuganye ku murongo wa telephone avuga ko we icyo azira ari abamufitiye ishyari ndetse ko na ruswa ashinjwa itamuhamye ngo dore ko yafunzwe iminsi itarenze itatu.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri aka karere ka Rusizi Kankindi Leoncie ushyirwa mu majwi n’aba bamotari nka nyirabayazana w’akavuyo kari muri irihuriro ry’abamotari we yavuze ko impamvu ashyigikiye ko byakwanga byakunda uyu musekirite asubizwa ku mirimo ye ari uko umutekano yacunganga ari uwabanyarwanda ngo kandi yari afite amasezerano y’akazi amwemerera gukora.
Icyifuzo cy’aba bamotari i ngo nuko ubuyobozi bw’akarere butakwivanga mu mikorere y’amakoperative yabo ngo kuko ahenshi hakunze kumvikana ibibazo mu makoperative bikitirirwa abayayobora kandi ngo byaragizwemo uruhare n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze,bakanemeza ko nta musekirite w’abamotari ugira amasezerano y’akazi ngo kuko ihuriro ry’amakoperativea ari ryo rigena aho umusekirite akorera akaba ari naryo ryanamwimura.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!