Ubukungu

Rusizi: Abacururiza mu isoko rya Gishoma barasaba kugabanyirizwa amahooro.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abacururiza mu isoko rya Gishoma riherereye mu murenge wa Rwimbogo wo mu karere ka Rusizi barinubira amahooro bacibwa iyo bagiye kurangurira umuhinzi imyaka aba yashoye kandi baba bari bwongere gutanga andi mahooro kubitara baba basanzwe bacururizaho.
Ubuyobozi bw’aka karere ntibwemeranywa n’ibivugwa n’aba bacuruzi ngo kuko ntawusoreshwa ku bicuruzwa yagiye kurangurira ku muhinzi.

Ni abacururiza mu isoko rya gishoma bavuga ko babangamiwe n’amahooro batanga inshuro zirenze imwe muri iri soko.

Aba bacuruzi batanga urugero rw’aho iyo umucuruzi agiye kurangurira umuhinzi washoye amashu mu isoko abashinzwe gusoresha basoresha umucuruzi amafaranga 300 ku mufuka umwe ariko umuhinzi we washoye umusaruro we ukanagurwa ntagire icyo abazwa,ibi aba bacuruzi bakavuga ko bibateza igihombo, ngo kuko buri kwezi basora amafaranga 4000 frw bityo ko aya mahooro batanga kuri buri gicuruzwa baranguriye umuhinzi akwiriye gukurwaho.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rusizi Kankindi Leoncie we ntiyemeranywa n’ibivugwa n’aba abacuruzi ngo kuko batajya basoresha ibyo umucuruzi yagiye kurangurira mu murima cyane ko ibicuruzwa bikomoka ku bihinzi bitanga amahooro aba ari make kandi ngo ntacibwa umucuruzi wagiye kurangura imyaka y’umuhinzi.

Inkuru y’amajwi n’amashusho ni mu kanya.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!