Ubukungu

Rusizi: Abacururiza mu isoko rya Gishoma babangamiwe n’amazirantoki bahora basanga ku bitara bacururizaho

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abacururiza mu isoko rya Gishoma riherereye mu murenge wa Rwimbogo wo mu karere ka Rusizi,barataka ikibazo cy’umwanda ubugarije ngo kandi bishyura amahooro yagenewe isuku aba baturage bakavugako kuba iri soko riva ndetse ritanakingwa ngo ni byo bituma rigaragaramo umwanda,ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko nta kibazo cy’inzugi iri soko rifite naho kuba nta suku ngo bagiye kunoza imikorere ya koperative ishinzwe kuyikora.

Abakorera imirimo y’ubucuruzi mu isoko rya Gishoma riherereye mu murenge wa Rwimbogo ni mu karere ka Rusizi barinubira ikibazo cy’umwanda ugaragara muri iri soko ubusanzwe ryubakiye, aba bacuruzi bavuga ko uyu mwanda ahanini uterwa n’uko iri soko riva cyane iyo imvura yaguye ndetse no kuba imiryango yaryo yaracitse ntisanwe bityo mu minsi isoko ritaremye hakinjiramo abantu bakituma ku bitara.

Ni ikibazo aba bacuruzi bavuga ko kibahangayikishije cyane kandi batanga amahooro harimo n’ayo bacibwa babwirwa ko ari ay’isuku,aha akaba ari naho bahera basaba ko ubuyobozi bwabafasha mu guhashya uyu mwanda ugaragara muri iri soko,bukaba bwarisana rikareka kuva ndetse rikanakingwa.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kankindi Leoncie avuga ko iri soko rifite imiryango imeze neza ndetse hariho ingufuri,gusa akemeza ko niba aba bacuruzi bataka isuku hakwiye guhwiturwa abasanzwe bayikora bakayinoza.

Bitewe n’imiterere y’agace iri soko rya Gishoma riherereyemo abarirema bavuga ko rihoramo umwanda bityo ko niba abayobozi babashishikariza kugira isuku mu ngo zabo na bo aho batangira amahooro y’isuku ikwiye kuharangwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET