Ubukungu

Rusizi: Abacururiza hanze y’isoko rya Gishoma, imbogamizi ku bacururiza imbere.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abakorera ubucuruzi butandukanye mu isoko rya Gishoma riherereye mu murenge wa Rwimbogo wo mukarere ka Rusizi baravuga ko baterwa igihombo na bagenzi babo bacururia hanze y’iri soko ngo kuko babatwara abakiriya.
Ubuyobozi muri aka butangaza ko aba bacururiza hanze y’isoko ari abakora ubucuruzi bw’akajagari bityo ko bagiye kubihagurukira bigacika

Abakorera ubucuruzi mu isoko rya Gishoma riherereye mu murenge wa Rwimbogo wo mu karere ka Rusizi bavuga ko babangamrwa na bagenzi babo bakorera ubu bucuruzi hanze y’isoko bityo bigatuma abafashe imyanya imbere mu isoko amahoro bahora atabagarukira kuko bakorera mu gihombo baterwa n’aba bacururiza hanze y’isoko.
Aba bacuruzi bavuga ko iyo umukiriya aje kubahahira, abacururiza hanze bamutangira bityo bigatuma atinjira mu isoko imbere. Mu cyifuzo cyabo bagasaba ko inzego zibishinzwe zahagurukira iki kibazo mu rwego rwo kurengera abacururiza mu isoko imbere.

Abacururiza hanze y’isoko bo bavuga ko ikibibatera ari uko nta mikoro bafite yo kugura ibitara byo gucuririzaho mu isoko bityo bagahitamo gucururiza hanze yaryo.

Kankindi Léoncie, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko aba bacururiza hanze ari abakora ubucuruzi bw’akajagari bityo ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimbogo aho iri soko riherereye maze bace aka kajagari.

Si i Rusizi gusa humvikanye iki kibazo kuko hirya no hino mu masoko atandukanye mu Rwanda, ukunze gusanga hari ababa bacururiza hanze yayo kandi bagasoreshwa gusa wageramo imbere mu isoko ugasangamo imyanya myinshi idafite abayikoreraho, bityo abandi bacururiza mu isoko imbere bagahora bataka igihombo baterwa n’ababatwara abakiriya kuko baba babatangiririye hanze y’isoko.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!