Imibereho y’abaturage

Rulindo : Kubyina bambaye ubusa ngo birimo kubashora mu busambanyi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu babyeyi n’abagore bavuga ko hari akabari kababangamiye kitwa Jama Bar kari mu rugabaniro rw’umurenge wa Murambi na Masoro yo mu karere ka Rulindo, ngo iyo bigeze mu mpera z’icyumweru aka kabari kazana abakobwa baturutse I Kigali bakabyina bambaye ubusa ibizwi nk’ikimansuro bityo ngo bikaba byarararuye abana n’abagabo bo muri iyi mirenge kugeza ubwo basigaye bataha amajoro n’ibindi bikorwa by’urukozasoni.

Abasore batungwa agatoki ku kuba babyinishwa muri ibyo bimansuro bavuga ko babikora mu rwego rwo kwishimisha no kuryoherwa n’izi mbyino nubwo hari abahakana ko izi mbyino atari ibimansuro bakabyita igisope.

Mu cyifuzo cy’aba babyeyi bo muri aka gace bifuza ko aka kabari kafungwa kuko ngo uretse korora inzererezi muri aka gace ngo kanasenya ingo nyinshi, kakanateza umwiryane mu miryango n’urugomo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Masoro NDAHAYO Ildephonse avuga ko imbyino nk’izo zari zarahagaze ariko ngo bagiye kongera kubihagurukira.
Uretse izi mbyino z’ibimansuro ngo zishora mu buraya abana n’abagabo bo muri iyi mirenge ngo hakunze no kuvugwa ibikorwa by’urugomo ruterwa n’ubusinzi bukururwa n’ako kabari.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!