Imibereho y’abaturage

Ruhango- Umukecuru amaze icyumweru asemberana umuryango w’ abantu 10.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu mpera z’ icyumweru gishize, inzu y’ umubyeyi witwa Sabagirirwa Felecita, utuye mu mudugudu wa Kamugaru, akagari ka Bunyogombe mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango yabanagamo n’ abana be barindwi n’ abuzukuru 3 yasenywe n’ imvura.

Felecita avuga ko ubuzima bwo gusembera abanyemo n’ umuryango we butamworoheye na gato kuko inshuro nyinshi arara ahagaze kugira ngo abana be n’ abuzukuru be babe ari bo baryama.

Icyifuzo cye ni ukubakirwa mu kibanza cye kuruta uko yakodesherezwa nk’ uko yabyemerewe n’ ubuyobozi bw’ Umurenge wa Ruhango.
Ubuyobozi bw’ uyu murenge bushimangira ko bwiteguye kumwubakira binyuze mu miganda mu gihe imvura izaba yagabanutse.

Abaturanyi ba Sabagirirwa na bo bavuga ko biteguye kumutera inkunga y’ imirimo y’ amaboko ariko akabona aho akinga umusaya n’ umuryango we.
Gusa ngo mu gihe ibikorwa byo kubaka bizaba bitaratangira, baraba bahereye ku kwegeranya bimwe mu bisigazwa by’ iyi nzu bishobora kongera kwifashishwa mu rwego rwo kwirinda ko byakwangirika.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano