Ubukungu

Ruhango: Umuhanda uhuza aka karere n’ aka Kamonyi wongeye gusubirwamo nyuma y’ igihe gito wuzuye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umuhanda uhuza akarere ka Ruhango n’ aka Kamonyi unyuze mu murenge wa Kinazi wongeye gusubirwamo utaranamara imyaka ibiri wuzuye.

Nubwo abaturage bo mu karere ka Ruhango bakunze gukoresha uyu muhanda bishimiye isubirwamo ryawo, hari n’ abavuga ko batari kunyurwa n’ ingano uri guhabwa.

Uku kutanyurwa baragushingira ku kuba ubugari bw’ uyu muhanda ntacyo bwakozweho kandi bwari buri mu biteza ibibazo.

Umuyobozi w’ akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko byibuze aba baturage bakabaye babanza kwishimirwa ko uyu muhanda uru gusubirwamo, ibindi bikazakorwa uri gushyirwamo kaburimbo kuko ngo na byo biri guteganywa.

Umuhanda uwo ari wo wose bitewe n’ ubwoko bwawo ugenerwa igihe runaka uba ugomba kumara utarongera gusubirwamo ahanini ku mihanda isanzwe nk’iy’amabuye n’iy’igitaka usanga igenerwa kuzamara igihe kiri hejuru y’imyaka umunani(8).

Kuri uyu wa Ruhango- Kinazi ndetse ukanambuka mu karere ka bihana imbibi ari ko ka Kamonyi wo iki gihe nticyageze nk’ uko n’ ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango bubyemeza.

Ibitekerezo: 1

  • Ikigaragara nuko imirimo ya Leta myinshi abayihabwa bakunda kuyikora bapyeta cyangwa ibyo nakwita kunusura, no kugavura kubikoresho byakagombye gukoreshwa (Ciment, gravier, amabuye n’ibindi).
    Niyo mpamvu imihanda myinshi ikorwa usanga itujuje mesures ziba zaratanzwe ndetse ugasanga idakomeye aho itangira kwangirika itamaze kabiri. Bishobotse abashinzwe gutanga aya masoko bajya bakurikiranira hafi kubipimo biri gukoreshwa ndetse n’ingano y’umuhanda uri gukorwa aho kubigaragaza umuhanda wararangijwe gukorwa kandi ntacyo biba bikimaze kuko utakongera gusenywa ngo wongere wubakwe bundi bushya.
    Uretse n’imihanda kandi hari n’ibindi bikorwa bya Leta usanga bagavuraho cyane nko kubaka amashuri, amavuriro, kugura ibikoresho runaka n’ibindi bitandukanye. Murakoze

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!