Ubukungu

Ruhango-Ntongwe: Ibyangijwe hagurwa umuyoboro w’ amashanyarazi ntibazabyishyurwa

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu myaka itatu ishize, ngo ni bwo amapoto n’ amapironi byatangiye gushingwa mu bice bitandukanye by’ Umurenge wa Ntongwe w’ akarere ka Ruhango mu gikorwa cyo kwagura umuyoboro w’ amashanyarazi muri aka gace.

Aho byanyuze ngo imyaka ndetse n’ ibiti byari bihateye byararanduwe, ibibanza na byo birangizwa ariko ngo nta n’ umwe muri ba nyirabyo wigeze uhabwa ingurane

Uretse kuba abangirijwe ubwo aya mapoto ndetse n’ amapironi byashingwaga batarishyuwe ngo n’ ingano yabyo ntiyabaruwe byibuze ngo babe bafite icyizere cy’ uko bazishyurwa.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Ntongwe buvuga ko nta muturage wangirijwe utarishyuwe cyangwa se utazishyurwa uretse abatwawe ubutaka buto.
Abangirijwe ubwo hagurwaga umuyoboro w’ amashanyarazi mu murenge wa Ntongwe bavuga ko iyo ubu byibuze baza kuba barabonye uyu muriro batari kwirirwa bakurikirana iby’ ingurane.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!