Imibereho y’abaturage

Ruhango: Nta mukozi w’ akarere uzongera guhembwa abo muri VUP batarahembwa- Meya Mbabazi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu bihe bitandukanye abagenerwabikorwa ba VUP (Porogaramu igamije kuzamura abanyarwanda batishoboye) bo mu mirenge inyuranye y’ akarere ka Ruhango cyane cyane uwa Ruhango n’ uwa Kinihira bakunze kumvikana bavuga ko bamaze igihe kitari gito bakora imirimo y’ amaboko muri iyi gahunda ariko ntibahembwe.

Abatari bake bavugaga ko babaga bamaze amezi 3 batarafata ku mafaranga ubundi baba bagomba guhabwa mu gihe kitarenze iminsi 10 y’ akazi.

Kuri ubu ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango buvuga ko hari byinshi byakozwe mu mpera z’ umwaka ushize wa 2017, aba bagenerwabikorwa ba VUP bagira amafaranga babona.

Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’ akarere ka Ruhango ushimangira ko kugira ngo hamenyekane aho bipfira bigatuma aba bakozi bo muri VUP badahemberwa igihe bigoye ndetse ngo hanamenyekana bikagorana gufata ingamba, avuga ko ubuyobozi bw’ aka karere bwafashe umwanzuro w’ uko mu gihe imishahara ya bene aba bakozi izajya iba itaratunganywa, nta wundi mukozi uwo ari we wese w’ akarere uzajya uhembwa.

Uyu mwanzuro kandi ngo ugomba kuba watangiye gushyirwa mu bikorwa bitarenze uku kwezi kwa mbere 2018.

Uretse kuba imishahara y’ abakora muri VUP ishobora gutinda mu karere, ngo hari n’ igihe idindirizwa muri Koperative Umurenge SACCO baba bahemberwamo bitewe no kutabaha agaciro.

Meya Mbabazi Francois Xavier avuga ko Koperative Umurenge SACCO bizajya bigaragara ko yanga guhemba nkana abagenerwabikorwa ba VUP, abakozi bayo bazajya bafatirwa ibyemezo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!