Ubukungu

Ruhango- Mwendo: Imyaka 6 irashize ikigo nderabuzima bubatse gikora ariko bo batarahembwa

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu mwaka wa 2012, ngo ni bwo ikigo nderabuzima cya Mwendo giherereye mu karere ka Ruhango cyashyikirijwe ubuyobozi bw’ aka karere nyuma y’ umwaka cyubakwa.

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya ni ukuvuga nyuma y’ imyaka itandatu, iki kigo nderabuzima kimaze gitanga serivise ngo abacyubatse bakorera Entreprise yitwa UPC ihagarariwe n’ uwitwa ABIZEYE Elysee hari amafaranga batarahabwa.

Aba bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zinyuranye zirimo urw’ akarere ndetse n’ urw’ intara ariko ngo biba iby’ ubusa.
Kuba amwe mu mafaranga abubatse ikigo nderabuzima cya Mwendo amaze igihe kingana gutya atarabageraho, ngo byatumye hari abacika mu ngo zabo, kwitwa ba Bihemu n’ ibindi.

Abizeye Elysée wubakishije iki kigo nderabuzima cya Mwendo avuga ko nta muntu n’ umwe mu bo yakoresheje afitiye ideni kuko ngo mbere y’ uko akarere ka Ruhango kamwishyura kamusabye kubanza kwishyura abo yakoresheje arabikora.

Urutonde rugaragaza ko abishyuza Rwiyemezamirimo wubatse ikigo nderabuzima cya Mwendo babarirwa muri 40 bakaba bamwishyuza amafaranga y’ u Rwanda agera kuri miliyoni 9.

Icyakora bavuga ko hari amakuru bajya bumva avuga ko yagiye abanjonjoramo bamwe ahereye ku bo akeka ko bashoboye kwikorera ubuvugizi akabishyura.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!