Imibereho y’abaturage

Ruhango- Kinihira: Bajya kuvoma amazi meza mu kandi karere

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura, WASAC, kivuga ko mu myaka 2 iri imbere ni ukuvuga mu cyerekezo 2020 Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza bazagera ku 100%; hari abaturage bo mu karere ka Ruhango bavuga ko bakivoma amazi y’ umugezi wa Nyabarongo baba bashaka amazi meza bakawambuka bakajya kuyakura mu karere ka Karongi na bwo ariko bagakora urugendo rurerure.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango buvuga ko muri rusange aka karere nta mazi meza ahagije kagira ariko bukora ndetse bwiteguye gukora uko bushoboye kose kugira ngo mu gihe iki kibazo kitarakemuka mu buryo burambye aba baturage ntibazongere kuvoma amazi y’ umugezi wa Nyabarongo cyangwa se ngo bawambuke bagiye kuyashaka mu karere ka Karongo gahana imbibi n’ aka.

Mu mwaka ushize wa 2017, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura, WASAC cyavugaga ko Abanyarwanda bari bafite amazi meza muri metero 500 mu byaro na metero 200 mu mijyi bari bageze kuri 84.8%.

Mu mijyi honyine bakaba bararengaga 90% mu gihe mu byaro bari 84%.
Ni mu gihe mu myaka 16 ishize ngo aba bose bari kuri 50%.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!