Ubukungu

Ruhango & Karongi- Abakoresha ikiraro gihuza utu turere barasaba ko cyasanwa mu maguru mashya

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abakoresha ikiraro cyo mu kirere cyambukiranya umugezi wa Nyabarongo kigahuza Umurenge wa Kinihira wo mu karere ka Ruhango mu Ntara y’ Amajyepfo n’ uwa Murambi wo mu karere ka Karongi mu Ntara y’ Uburengerazuba bavuga ko cyangiritse cyane ku buryo ngo hari n’ abasigaye bagikomerekeraho.

Aba baturage kandi bafite impungenge z’ uko mu gihe cyaba kidasanwe hari n’ abazagisigaho ubuzima cyane cyane abanyeshuri bagikoresha buri munsi bava mu karere kamwe bajya mu kandi.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango na bwo bwemeza ko iki kiraro cyatangiye kwangirika bwizeza aba baturage gukorerwa ibindi mu gihe cya vuba.

Icyakora ngo mu gihe bizaba bitarakorwa hazashakishwa uburyo iki cyaba gisanwe ariko na bo bakirinda kugikoresha mu gihe babona ko cyabateza ibyago.

Iki kiraro cyubatswe n’ abanyeshuri bigaga mu cyahoze ari ishuri rikuru ry’ ubumenyi n’ ikoranabuhanga KIST ngo kijye gifasha abaturage b’ uturere twa Ruhango na Karongi guhahirana biboroheye, ariko ngo ubu buhahirane ntibukigenda neza bitewe n’ uko cyangiritse. Uretse kuba iki kiraro cyarangiritse, n’ inzira ikijyaho ntitunganyije.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!