Ubukungu

Ruhango- Kamonyi: Abasore bikoreye ikiraro kinyuraho ubahaye amafaranga

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu minsi ishize mu karere ka Kamonyi n’ aka Ruhango haguye imvura nyinshi yangiza bikomeye ikiraro cyambukiranya umugezi wa Mukunguri ugabanya Umurenge wa Mbuye wo mu karere ka Ruhango n’ uwa Mugina wo mu karere ka Kamonyi.

Abaturage bo muri utu turere duhana imbibi cyane cyane abo muri iyi mirenge bavuga ko kugeza ubu ubuhahirane bwahagaze bitewe n’ uko batakibona uko bambuka uyu mugezi ukunze kugira amazi menshi iyo imvura yaguye.

Ushaka kujya mu karere kamwe muri utu yambutse uyu mugezi wa Mukunguri aha amafaranga y’ u Rwanda ari hagati y’ 100 na 200 abasore baba bahagaze ku gateme gato bawushyizeho.

Aba baturage bavuga ko aya mafaranga batayabona bityo bagasaba ubuyobozi kubakorera iki kiraro mu maguru mashya.

Abambutsa abashaka kwambuka uyu mugezi wa Mukunguri bo bavuga ko nta muntu bishyuza kuwambuka ariko ngo iyo afite umutwaro wo arawishyurira.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Mbuye busaba abaturage kudakora ingendo zambuka uyu mugezi bukanabizeza ko imvura nigabanuka iki kiraro kizongera kigakorwa.

Imvura iri kugwa muri iyi minsi, benshi mu bakuze bemera ko bayiherukaga mbere y’ imyaka isaga 30, uretse gusenya ibikorwa remezo bitandukanye , iyi mvura imaze guhitana abantu basaga 95 kuva uyu mwaka wa 2018 watangira nkuko byemezwa na Minisiteri ifite ibiza mu nshingano zayo (MIDMAR).

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET