Ubukungu

Ruhango- Kabagari: Iyangirika ry’ iteme ryatumye ikiguzi cy’ urugendo kikuba hafi inshuro 2

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye mu murenge wa Kabagari baravuga ko gusenyuka kw’ iteme ryacagaho imodoka zinyuranye cyane cyane izitwara abagenzi ryatumye ikiguzi cy’ urugendo kujya mu mujyi wa Kigali cyangwa mu bindi bice cyenda kwikuba inshuro 2.

Ukwezi kurashize imodoka yikoreye amatafari yangije iteme rya Kamiranzovu riherereye mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango.

Nyuma y’ iyangirika ry’ iri teme ngo ingendo ku bavaga muri uyu murenge bajya mu bindi bice by’ aka karere ndetse no mu mujyi wa Kigali zabaye ikibazo gikomeye kuko ngo zimwe mu modoka zabatwaraga zitakiza.

Aba baturage bavuga kandi ko imodoka nto zitwara abagenzi zigerageje kwiyahura muri aka gace zibatwarira amafaranga menshi yenda kwikuba kabiri ayo bari basanzwe bagenderaho.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Kabagari buvuga ko iki kibazo bukizi, ariko bugashimangira ko ikiri amahire ari uko uyu muhanda uri muri gahunda yo gukorwa kandi n’ ibikorwa byawo byaratangiye.

Icyakora umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Kayitare Wellars aherutse kudutangariza ko mu gihe mu ikorwa ryawo iri teme ryangiritse cyaba kitaragerwaho, mu rwego rwo kugira ngo ingendo zikomeze mu bwisanzure hagiye kuba hashakishijwe uburyo hasubizwaho ibiti bisimbura ibyangiritse.

Ubwo twateguraga iyi nkuru hari amakuru yizewe yaturukaga muri uyu murenge wa Kabagari avuga ko ibiti bisimbura ibyangiritse kuri iri teme byamaze kuhagera, igisigaye kikaba ari ukubishyiraho gusa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET