Ubukungu

Ruhango- Kabagari: Hari mu hagejejwe umuriro mbere mu Rwanda ariko ntiwagera ku baturage

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu murenge wa Kabagari wo mu karere ka Ruhango ariko uhana imbibi n’ uturere dutatu ari two Nyanza na Nyamagabe mu Ntara y’ Amajyepfo ndetse n’ aka Karongi mu Ntara y’ Uburengerazuba baravuga ko Umurenge wabo uri muri mike yagejejwemo umuriro mbere ariko bo ngo ntiwabageraho.

Ngo ni mugihe muri uyu murenge harimo ibikorwa byinshi by’ iterambere birimo ivuriro, amashuri yisumbuye arimo n’ ay’ ikoranabuhanga n’ ibindi.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Kabagari na bwo bwemera ko muri uyu murenge aho umuriro w’ amashanyarazi ugera ari hake kuko ngo mu midugudu isaga 40 iwugize, itatu gusa ari yo igerwamo n’ amashanyarazi.

Icyakora umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ uyu murenge wa Kabagari Kayitare Wellars yizeza aba baturage kuba bawegerejwe mu gihe kitarambiranye kuko ngo mu ngengo y’ imari y’ uyu mwaka harimo ko utugari twose tugize uyu murenge tuzagezwamo amashanyarazi.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Kabagari bukekeranya buvuga ko icyatumye umuriro w’ amashanyarazi utagezwa mu bice bitandukanye byawo ari uko nta bikorwaremezo bihagije biwurimo nubwo abaturage bo batsimbaraye ku kuba bihari.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET