Ubuzima

Ruhango- Kabagari: Hari ikigo Nderabuzima kitagira amazi meza ndetse n’ umuriro w’ amashanyarazi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu mwaka wa 2014, ni bwo Ikigo Nderabuzima cya Munanira giherereye mu murenge wa Kabagari umwe mu yigize akarere ka Ruhango cyatangiye gukora ariko kuva icyo gihe kugeza magingo aya nta mazi meza ndetse n’ umuriro w’ amashanyarazi kigira, ibyo abakigana bavuga ko bibabangamiye cyane.

Ubuyobozi bw’ ikigo nderabuzima cya Munanira na bwo bwemeranya n’ abakigana ku bijyanye no kuba nta mazi meza ndetse nta n’ umuriro w’ amashanyarazi kigira ariko ngo bukora uko bushoboye kose bukishakamo ibisubizo by’ ibi bibazo mu gihe bigishakirwa umuti urambye.

Uwo muti ni uwo gushaka amazi meza bukayashyira aho abarwayi bafatira imiti ndetse no gucana moteri mu masaha ya nijoro gusa.

Ku bijyanye no kuba iki kigo nderabuzima cya Munanira kidafite umuriro w’ amashanyarazi uretse kuba abakigana ngo bashobora kubura uko bamurika mu gihe cya nijoro bitewe n’ uko moteri iba yazimijwe, n’ uburyo abaganga bakoresha basuzuma bimwe mu bizamini baba bafashe abarwayi na bwo buteye inkeke kuko bifashisha izuba mu gihe bakabaye bifashisha imashini zikoreshwa n’ umuriro, bityo ubuziranenge bw’ ibi bisubizo bukaba bwakemangwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!