Ubukungu

Ruhango- Kabagari: Abatishoboye ngo bakomeje guturana ukubiri n’ibikorwaremezo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye ku nkengero z’ umugezi wa Nyabarongo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kabagari baravuga ko bazi ibyiza byo gutura ku mudugudu ariko babuze amikoro yawubajyanaho.

Hashize igihe kitari gito Leta y’ u Rwanda itangiye urugamba rwo gutuza abantu ku midugudu mu rwego rwo kugira ngo kubegereza ibikorwaremezo byorohe ndetse hanirindwe ibiza n’izindi mpanuka zitandukanye zishobora kwibasira abatuye mu manegeka.

Gusa ariko haracyari abaturage benshi cyane cyane abatuye mu bice by’ icyaro bataritabira gutura ku midugudu.

Urugero ni urw’ aba baturage bo mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango batuye ku nkengero z’ umugezi wa Nyabarongo.

Bavuga ko ubuzima babayemo budatandukanye cyane n’ ubw’abandi ariko bakanagaruka ku kuba bari kure y’ ibikorwaremezo binyuranye birimo amavuriro.
Nubwo aba baturage bemeza ko ubuzima bwo ku mazi ntacyo bubatwaye ariko byababera byiza ari uko bahimutse.

Gusa ngo bahura n’ imbogamizi z’ uko bamwe muri bo nta butaka bafite ku mudugudu ndetse nta n’ amikoro yo kubugura bafite.
Kayitare Wellars umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kabagari avuga ko akarere nta bushobozi bwo kugurira buri muturage ikibanza ku mudugudu bwabona ariko bushishikariza aba baturage byibuze gushaka ingurane y’ icyo kibanza ku butaka baba bafite ahandi.

Muri aka karere ka Ruhango si muri uyu murenge wa Kabagari gusa hagaragara abatuye nabi kuko no mu wa Kinihira ndetse no mu ya Karongi nka Murambi ndetse n’ imwe yo mu karere ka Nyamagabe nka tumwe mu duce duhana imbibi n’ uyu murenge ndetse twose tukaba dukora ku mugezi wa Nyabarongo bahari.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA: Rwanda Housing Authority) kivuga ko kugeza mu mwaka wa 2020 abaturage batuye nabi mu cyaro bazaba baramaze gutuzwa ku mudugudu kugera ku kigero cya 70%.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!