Ubukungu

Ruhango: Iyangirika ry’ikiraro ryabasize mu bwigunge.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2018 ngo ni bwo ikamyo yari yikoreye umucanga yanyuze ku kiraro cyahuzaga umurenge wa Byimana n’ uwa Bweramana yombi yo mu karere ka Ruhango iracyangiza, none ubu ngo kwambuka ku bava mu murenge umwe bajya mu wundi ni ingorabahizi cyane cyane ku barwayi ndetse n’ abanyeshuri.

Uretse kuba iki kiraro gishobora gusanwa, muri aka gace hashobora gushyirwa n’ ibindi nk’ uko umuyobozi wungirije w’ akarere ka Ruhango ushinzwe imari n’ iterambere ry’ ubukungu, Twagirimana Epimaque aherutse kubitangariza TV na Radio One.

Icyakora ntatanga igihe nyacyo ibi biraro bizaba byarangirije gukorwa.

Muri aka gace si iki kiraro cyahuzaga umurenge wa Bweramana n’ uwa Byimana cyangiritse bikomeye gusa , kuko n’ icyawuhuzaga n’ uwa Mwendo yose yo mu karere ka Ruhango na cyo cyangiritse gusa cyo ngo gifite akarusho dore ko kimaze imyaka isaga 20 kidasanwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!