Imyidagaduro

Ruhango: Ikibuga cy’ umupira cyahindutse umurima w’imyumbati.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye mu kagari ka Musamu ko mu murenge wa Ruhango w’ akarere ka Ruhango baba abasheshe akanguhe ndetse n’ abana bato bavuga ko ubu ntaho gukorera Siporo bafite cyane cyane iyo gukina umupira w’ amaguru bitewe n’ uko ikibuga bayikoreragaho mu minsi ishize cyahinzwemo imyaka inyuranye ariko yiganjemo imyumbati.

Aba baturage bo mu Ruhango by’ umwihariko abo ku Musamu bavuga ko kugira ngo bagere aho bashobora gukinira umupira bibasaba gukora urugendo runini bakahagera bananiwe ku buryo bifuza ko basibizwa iki kibuga.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Ruhango buvuga ko iki kibazo cyo kuba aho aba baturage bakiniraga umupira hasigaye hahinzemo bukizi ariko ngo hakaba harahinzwe na nyiraho dore ko ngo yabibugaragarije mu byangombwa by’ ubutaka atunze.
Icyakora ubu buyobozi bwizeza aba baturage ko bugiye gufatanya n’ izindi nzego bugakurikirana iki kibazo.

Mu rwego rwo kugira ngo kwidagadura bidahagarara kuri aba baturage, ubuyobozi bwabo bubasaba ko mu gihe ikibazo cy’ iki kibuga kitarakemuka, aba baturage bo mu kagari ka Musamo bifuza gukina umupira w’ amaguru baba bifashisha icy’ ishuri ribanza rya Musamu cg ibyo mu tundi tugari twegeranye n’aka.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!