Ubukungu

Ruhango- Byimana: Ngo ibyangijwe hagurwa umuhanda na nubu ntibirabarurwa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu mpera z’ ukwezi kwa 5 kw’ uyu mwaka ni bwo TV na Radio One byatangaje bwa mbere ko bamwe mu batuye n’ abafite ubutaka ku muhanda uri gusubirwamo uhereye ahitwa Kirengere mu murenge wa Byimana ugakomereza mu wa Bweramana, mu wa Mwendo no mu wa Kabagari yose yo mu karere ka Ruhango ndetse no mu two bihana imbibi twa Karongi na Nyamagabe bari bari kwangirizwa imyaka ndetse n’ inzu na Kampani yari iri kuwukora.

Iki gihe aba baturage bavugaga ko inzu ndetse n’ imyaka byabo byari biri kurenzwaho ibitaka kandi batarabariwe ndetse batari mu bateganywaga kubarirwa.
Abagaragaje cyane iki kibazo ni abo ku gice cyo hepfo y’ umuhanda bo mu murenge wa Byimana.

Ubuyobozi bw’ uyu murenge bwahumurije aba baturage bubabwira ko bugiye gusaba iyi Kampani ikabarura ibyabo biri kwangizwa ndetse ikanabyishyura ubwayo kuko yari yarahawe ubutaka igomba kwaguriramo uyu muhanda.

Kuva iki gihe kugeza ubu amezi 4 arashize nta kirakorwa nk’ uko bishimangirwa na ba nyiri kwangirizwa.

Ni mu gihe kandi ubuyobozi bw’ Umurenge wa Byimana bwavugaga ko nta kwezi gushira ibyo kubarura ibyangijwe bidakozwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ uyu murenge wa Byimana Nsanzabandi Pascal yatangarije TV na Radio One ko hari byinshi byakozwe kuri iki kibazo kandi bikiganisha mu nzira zo gukemuka.

Kuva mu mpera z’ ukwezi kwa 5 igihe iyi nkuru yatangajwe bwa mbere kugeza magingo aya, ngo ibikorwa byo gukora uyu muhanda kuri iki gice cyangijweho ibintu byiganjemo imyaka byarahagaze bikaba bishobora kugirana isano no kuba mu gihe cyo kubibarura bitazagorana cyane.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!