Ubukungu

Ruhango- Byimana: Biteze inzara ikomeye nyuma y’ uko imvura y’ amahindu yangije imyaka itari mike.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye mu kagari ka Mahembe ko mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango bavuga ko imvura y’amahindu iherutse kugwa muri aka gace izatuma bahura n’ inzara ikomeye bitewe n’ uko yangije imyaka myinshi cyane.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Byimana buhumuriza aba baturage bubizeza ko nubwo imyaka yabo imwe n’ imwe yangijwe n’ imvura y’ amahindu bitazateza inzara kuko ngo hari izongera igatoha.

Nsanzabandi Pascal umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ uyu murenge avuga ko nibigaragara ko iki kiza cyahungabanyije bikomeye umusaruro ubuyobozi buzabakorera ubuvugizi mu nzego zibishinzwe bakaba bahabwa ibyo kurya , Gusa mu mvugo ye humvikanamo ko iki kibazo kitari mu by’ibanze byihutirwa.

Uretse kuba iyi mvura imaze iminsi igwa yarangije imyaka muri uyu murenge wa Byimana ndetse no mu wa Bweramana na wo wo mu karere ka Ruhango bihana imbibi, yanahitanye umuntu 1, isenya inzu zitari nke ndetse inica ihene.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET