Ubukungu

Ruhango- Byimana: Bamaze imyaka ibiri basabye kugezwaho umuriro uri mu metero zitageze kuri 200 ariko ntibarawubona

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umurenge wa Byimana, ni umwe mu yigize akarere ka Ruhango iri kubakwamo inzu zo guturamo zijyanye n’ icyerekezo.

Nyamara uduce tumwe na tumwe mu turi kubakwamo izi nzu umuriro w’ amashanyarazi ntutugeramo.

Urugero ni urw’ ako mu nsi y’ ibiro by’ uyu murenge aho ingo zikabakaba muri 40 ari zo zibarurwa nk’ izidafite umuriro w’ amashanyarazi mu gihe izo ruguru ndetse n’ izo hakurya yazo zo ziwufite.

Abatuye muri izi ngo zidafite umuriro w’ amashanyarazi bavuga ko nyuma yo gusaba ubuyobozi bwabo kuwubegereza bikanga bageze nubwo bo ubwabo bishyira hamwe bakajya kuwisabira ku ishami ry’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi EUCL, ishami rya Ruhango ariko ngo biba iby’ ubusa ndetse ngo banasaba ubuyobozi ko bwaba uburenganzira bakigurira bimwe mu bikoresho nkenerwa mu kuwubegereza ariko ngo barabyangirwa.

Nsanzabandi Pascal umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Byimana avuga ko aba baturage batangiwe kwigurira bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza umuriro w’ amashanyarazi birimo amapoto.

Uyu muyobozi twavuganiye ku murongo wa Telephone yatubwiye ko ahubwo banabagiriye inama yo gukoresha amafaranga y’ ubudehe agenerwa imidugudu imwe n’ imwe yo mu gihugu hose.

Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka igera kuri ibiri basaba umuriro w’ amashanyarazi ntibawuhabwe cyangwa se ngo bawimwe mu gihe ngo muri aka gace hari icyuma cya transfo kimwe mu by’ ingenzi mu gukwirakwiza amashanyarazi kandi kinahenda cyane kimaze igihe kitari ntacyo gikoreshwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!