Ubukungu

Ruhango – Byimana: Amasambu yabo ari gucishwamo umuhanda kandi atari yo yapimwe

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye mu murenge wa Byimana w’ akarere ka Ruhango baravuga ko Company ikora umuhanda uva ahitwa i Kirengere muri aka karere werekeza mu turere tunyuranye turimo aka Karongi mu Ntara y’ Uburengerazuba ndetse n’ aka Nyamagabe ko mu Ntara y’ Amajyepfo iri kubarengera.

Abafite amasambu ku nkengero z’ uyu muhanda bavuga ko aho iyi Company iri kuwagurira atari ho hari mu masezerano kuko ubu iri kuwukora iwunyujije ku gice cyo hepfo mu gihe yagombaga kuwunyuza ku cya ruguru dore ko ngo abafite amasambu kuri iki gice ari na bo bemerewe ingurane.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Byimana bwemeza ko iki kibazo bukizi kandi ngo kigomba gukemurwa bishyurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ uyu murenge
Nsanzabandi Pascal avuga ko igice iyi Company igomba kwaguriramo uyu muhanda ikizi ari icya ruguru kuko ari cyo yahawe, bityo ngo icyo yihaye hepfo cyo igomba kucyishyura kandi ngo ubuyobozi buri gufasha aba baturage kubishyuriza.

ikigaragara ni uko kuba Company iri gukora uyu muhanda iri kwibanda ku gice cyo hepfo kitari no mu masezerano bishobora kuba biri guterwa n’ uko ishaka gukwepa inzira y’ amazi bigaragagara ko yubakiye neza kuko ku gice cya ruguru atari ho yahakoze.

Uretse aba baturage bo mu murenge wa Byimana bavuga ko ahari kwagurirwa uyu muhanda batahishyuwe ndetse hatanabaruwe, abafite igice wagombaga kwagurirwamo ndetse bo bakaba baramaze no kumenyeshwa ingano y’ ingurane bazahabwa n’ uburyo bazayihabwamo bavuga ko na bo itarabageraho.

Gusa bo bashimangira ko igihe gishize bayitegereje atari kinini cyane ku buryo babibonamo ikibazo gikomeye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano