Ubukungu

Ruhango- Bweramana- Abahinzi b’ umuceri mu gahinda gakomeye nyuma y’ uko urugomero rwabo rwangijwe n’ imvura

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu minsi yashize ngo mu karere ka Ruhango haguye imvura nyinshi yangiza ibintu bitandukanye birimo n’ urugomero rwa Nkubi rwagaburiraga amazi imirima y’ umuceri iri mu bice binyuranye by’ umurenge wa Bweramana none ngo kugeza magingo aya iyi mirima yabuze amazi ku buryo n’ abahinzi bawo basigaye bahinga mu gihe cy’ imvura gusa.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Bweramana buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse ngo bwakigejeje ku nzego zibukuriye zirimo akarere na ko kemera kuzagira icyo kagikoraho gafatanyije n’ abahinzi b’ umuceri bakeneraga uru rugomero.

Nyuma y’ uko uru rugomero rwangijwe n’ imvura, ngo aba bahinzi bakoze uko bashoboye kose ngo barebe ko byibuze bajya babona n’ amazi make bavomereza imiceri yabo ariko ngo imvura nabwo irongera irabyangiza ku buryo ngo babona nta kindi cyakorwa uretse kurusana mu buryo burambye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET