Ubukungu

Ruhango: Barifuza ko umujyi wabo wakurwamo imihanda y’ amabuye ugashyirwamo iya Kaburimbo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Igice cy’ umuhanda w’ amabuye uherereye rwagati mu mujyi wa Ruhango, imbere y’ isoko ry’ uyu mujyi ngo kimaze igihe kigera ku kwezi kidakoreshwa uko bikwiye bitewe n’ uko cyangiritse.

Abakoresha iki gice cy’ uyu muhanda bigararagara ko ari nyabagendwa bavuga ko babangamiwe cyane n’ uko akenshi imodoka zigicamo zibatera amabuye.

Nubwo ikiraje ishinga aba baturage b’ akarere ka Ruhango bakunze kuba bari mu mujyi wako ari ikorwa ry’ iki gice cy’ umuhanda cyangiritse ngo imihanda y’ amabuye iwubamo ihinduwe iya kaburimbo dore ko ari na yo myinshi ntibyabagwa nabi.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango bwizeza aba baturage gusana aha hangiritse mu maguru mashya ntibutanga igisubizo kigusha ku cyifuzo cyabo.

Habarurema Valens umuyobozi w’ akarere ka Ruhango na we wemeranya n’ aba baturage ko imihanda y’ amabuye iri mu mujyi wa Ruhango ibangamye avuga ko mu gihe imyaka umunani igenerwa imihanda y’ amabuye mbere yo guhindurwa itarashira bigoranye ko icyifuzo cyabo cyashyirwa mu bikorwa.

Icyakora yemeza ko mu gihe abafatanyabikorwa b’ aka karere bari no mu biganiro na ko baba bagize icyo bakora bishoboka ko ibyo basaba byakubahirizwa.

Uretse umuhanda Kigali- Huye- Akanyaru urimo kaburimbo, indi yose inyura mu mujyi wa Ruhango rwagati ni iy’ amabuye.Iya Kaburimbo ifitanye isano n’ uyu mujyi ni ujya ahitwa kwa Yezu Nyirimpuhwe ndetse n’ undi uri gukorwa iruhande rwa Gare uzahura n’ uyu uva I Kigali ariko yose isa n’ iri ku ruhande.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!