Imibereho y’abaturage

Ruhango: Bamwe mu bari mu cyiciro cya 1 cy’ ubudehe bahezwa muri gahunda zimwe na zimwe z’ iterambere

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Ruhango cyane cyane mu kagari ka Buhoro babarurirwa mu cyiciro cya mbere cy’ ubudehe bavuga ko bahezwa mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Aba banyarwanda baba mu kiciro cya mbere cy’ ubudehe batuye mu karere ka Ruhango bahezwa kuri gahunda zimwe na zimwe Leta inashyiramo ingufu bashinjwa kuba nta bushobozi bwo kuzitabira bafite mu gihe bo ubwabo bemeza ko babufite ndetse hakaba nta tegeko rihari rizibakumiramo.

Habarurema Valens umuyobozi w’ akarere ka Ruhango yanenze bikomeye abagaragaza iyi myitwarire yo guheza bagenzi babo muri gahunda z’ iterambere bitwaje ko bari mu cyiciro cya mbere cy’ ubudehe ndetse anasaba abayobozi b’ aho iki kibazo kigaragara kugikemura mu maguru mashya.

Guheza umuntu uri mu cyiciro cy’ abatishoboye bishobora kukimuhezamo bitewe n’ uko aba atabonye umuzamura rimwe na rimwe bikaba byamutera guhorana imyumvire y’ uko ari umukene ndetse akaba yanagera ku rwego rwo kubyiratana.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET