Ubukungu

Ruhango: Babona umuriro w’ amashanyarazi uca hejuru y’ inzu zabo kandi nabo bawukeneye

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu myaka ibiri ishize, ngo ni bwo imitungo itimukanwa yiganjemo ibihingwa ya bamwe mu batuye mu murenge wa Mwendo n’ uwa Bwerammana yombi yo mu karere ka Ruhango yangizwaga ubwo hagurwaga umuyoboro w’ amashanyarazi.
Iki gihe aba baturage bijejwe kubona ingurane y’ iyi mitungo mu gihe kidatinze ariko ngo barayitegereje amaso ahera mu kirere.

Kugeza magingo aya ngo ikibabaza cyane aba baturage bangirijwe imitungo yari iri ahaguriwe umuyoboro w’ amashanyarazi ni ukubona ayo mashanyarazi abaca hejuru kandi na bo bayakeneye ku buryo ngo aho ibihe bigeze n’ ubwo babaha ayo mashanyarazi amafaranga y’ ingurane ntibayabahe babyishimira cyane.

Jean de Dieu Nyirigango uhagarariye ishami ry’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi EUCL mu karere ka Ruhango yabwiye TV na Radio One ko icyatumye aba baturage batinda kubona ingurane yabo ari uko batatanze ibyangombwa byuzuye ariko ngo igihe icyo ari cyo cyose babyuzuriza ingurane yabo bayihabwa.

Ku bijyanye n’ umuriro w’ amashanyarazi utaba mu duce tumwe na tumwe aba baturage batuyemo kandi ubaca hejuru, uyu muyobozi avuga ko mu minsi ya vuba na bo bazagerwaho ariko ngo utuye muri metero zitarenze 37 uvuye ku ipoto ifatirwaho umuriro we ntiyakwirirwa ategereza iyi gahunda rusange.

Hirya no hino mu Rwanda aho Ikigo cya EUCL cyagurira imiyoboro y’ amashanyarazi, abahafite imitungo bakunze kumvikana mu itangazamakuru bavuga ko iyi mitungo yabo yangijwe ariko bategereza ingurane amaso agahera mu kirere mu gihe ubundi ibi bigomba gukorwa ingurane ikwiye ku mitungo itimukanwa yaramaze gutangwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano