Ubukungu

Ruhango- Abangirijwe na REG ngo bamaze imyaka 4 bagitegereje indishyi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu myaka ine ishize ngo ni bwo bamwe mu batuye mu tugari tw’ Umurenge wa Kinihira w’ akarere ka Ruhango duheruka kugezwamo umuriro w’ amashanyarazi babaruriwe imitungo yabo yangijwe muri iki gikorwa ndetse banizezwa ko mu gihe cya vuba bagombaga kuba bayishyuwe ariko ngo na nubu baracyategereje.

Aba baturage bavuga ko byibuze iyo bahabwa umuriro w’ amashanyarazi na bo bakaba baravuye mu bwigunge nk’ abandi ntibabone amapoto n’ insinga byawo bibaca hejuru byari kubatera akanyamuneza mu gihe bari kuba bategereje ko bishyurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kinihira Mugabe Aimable avuga ko kuba aba baturage be baratinze kwishyurwa ibyabo byangijwe ubwo hagurwaga umuyoboro w’ umuririro w’ amashanyarazi mu karere ka Ruhango by’ umwihariko muri uyu murenge byatewe n’ uko habanje kwishyurwa abo mu karere ka Ruhango gahana imbibi n’ aka bityo ko nabo bashonje bahishiwe.

Ibikorwa byo kwagura umuyoboro w’ amashanyarazi muri uyu murenge wa Kinihira biheruka biri ku ntera y’ ibirometero 15.Kuba hari abaturage bavuga ko bamaze imyaka igeze kuri 4 bagitegereje ingurane ku mitungo yabo yangijwe ubwo hagurwaga uyu muyoboro si umwihariko wo mu murenge wa Kinihira wo mu karere ka Ruhango kuko no hirya no hino mu gihugu iki kibazo gihari.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!