Umuco

Rubavu: Twimakaze Ikinyarwanda abo tuyobora baturebereho – Guverineri Munyantwari

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki 21 Gashyantare ku isi hose hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ururimi Kavukire, mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe I Rubavu, aho bamwe mu bongeye gutungwa agatoki nk’abari ku isonga ryo gutokoza ikinyarwanda cy’umwimerere ari abayobozi nk’uko umuyobozi w’intara y’uburengerazuba MUNYANTWARI Alphonse yabigarutseho agaragaza ko bidakwiye.

Mu butumwa bwe umuyobozi w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco Prof. NIYOMUGABO Cyprien ashingiye ku kuba abahanga baragaragaje ko kumenya neza ururimi kavukire ari kimwe mu bifasha mu kwakira neza n’ubundi bumenyi umuntu ashaka kwiga mu ndimi z’amahanga yasabye urubyiruko kwihatira kumenya neza ururimi rw’ikinyarwanda kuko aribyo bizaborohereza kumenya n’izindi z’amahanga, ubutumwa ariko kandi yavuze ko bunareba ababyeyi bamwe usanga barajwe ishinga n’uko abana babo bamenya indimi z’amahanga birengagije ikinyarwanda.

Bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango biganjemo urubyiruko rukiri mu mashuri bavuga ko, hari bimwe bakoraga nko kuvuga bavaga indimi bibwira ko aribwo busirimo, gusa ngo nyuma y’impanuro bahawe hari byinshi bagiye guhindura birimo no kwihatira kumenya no gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda

Uyu munsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire ku rwego rw’isi wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Kurengera urusobe rw’indi ku isi, no guteza imbere ikoreshwa ry’indimi nyinshi hagamijwe kugera ku ntego z’amajyambere arambye” ariko by’umwihariko mu Rwanda ukaba wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Twimakaze ikinyarwanda turengera ubusugire n’ireme byacyo”

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!