Ubukungu

Rubavu: Rya soko rimaze imyaka 8 rihagaze kubakwa ngo ryaba rigiye gusubukurwa

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni isoko rya kijyambere ry’Akarere ka Rubavu ryubakwaga mu murenge wa Gisenyi rwagati mu mujyi w’aka karere, ryatangiye kubakwa mu 2010, icyakora imirimo yo kuryubaka iza guhagarara itarangiye biturutse ku kuba ngo harahise hasohoka amabwiriza mashya abuza uturere gukora ibikorwa by’ubucuruzi ahubwo bikegurirwa abikorera, Nk’uko Sheikh Bahame Hassan wayoboraga aka karere yabitangarije TV/Radio1 mu 2014.

Inzira yagombaga gukurikizwa ngo iri soko rive mu maboko y’akarere ryegurirwe abikorera ni yo yatangiye kutagendwamo neza n’abari abayobozi b’aka karere aho bamwe bashakaga kubiboneramo urwaho rwo kunyereza umutungo ari nabyo byabaye intandaro yo kweguzwa kwa bamwe muri bo barimo n’uwari umuyobozi w’akarere Bahame Hassan wegujwe na Njyanama y’akarere kuwa 27 Werurwe mu 2015, kuva ubwo iri soko ryinjira mu manza hagati y’akarere na rwiyemezamirimo washinjwaga kurigura binyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’imyaka umunani imirimo yo kubaka iri soko ihagaze, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko bwizeye ko igiye gusubukurwa mu minsi ya vuba kuko imanza zari zararizitiye ubu zarangiye akarere kongeye kuritsindira ku buryo ndetse ngo uyu mwaka utazasiga nta kirakorwa nk’uko Habyarimana Gilbert uyobora akarere ka Rubavu yabitangarije mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru.

Imirimo yo kubaka iri soko yahagaze rimaze gutangwaho agera kuri miliyari imwe na miliyoni 300 y’u Rwanda. Mu gihe byari biteganyijwe ko ryagombaga kuzura ritwaye agera kuri miliyari 7 na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!