Imibereho y’abaturage

Rubavu: Ngo bahawe umuriro w’umurimbo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu baravuga ko bagihanganye n’imbogamizi zo kutagira umuriro w’amashyanyarazi nyamara hashize amezi arenga atandatu bashyiriweho insinga bigatuma bibaza ikibura ngo hashyirwemo umuriro batangire kuwukoresha.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi buvuga ko ikibazo cyari cyaravutsemo ari icyo gutinda kuboneka kw’insinga z’umuyoboro muto abaturage bafatiraho kuko iziriho ari iz’umuyoboro munini gusa, umuriro wazo udashobora gukoreshwa mu ngo
Ugeze aha mu murenge wa Cyanzarwe ho mu karere ka Rubavu ukareba ibikorwa remezo by’umuriro w’amashanyarazi bigaragara ko bimaze iminsi byubatswe ntushabora gukeka ko aka kari ari kamwe mu duce abagatuye bavuga ko bagihanganye n’imbogamizi zo kutagira umuriro w’amashanyarazi, ibituma bakomeza kwibaza niba amapoto bavuga ko amaze imyaka ibiri ashinze n’insinga zimaze amezi arega atandatu zishyizweho ari iby’umurimbo.
Ibi ni byo bituma aba baturage bifuza ko nabo bagezwaho umuriro bakareka gusigara hagati y’abandi nyamara nabo ibikorwaremezo byo kuwubagezaho byaramaze kubakwa.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi buvuga ko insinga aba baturage babona zamaze kugeraho zidahagije ngo bagezweho umuriro kuko ari iz’umuyoboro munini ukura umuriro ku rugomero ariko atari zo ziwugeza mu ngo z’abaturage, icyakora ngo n’iz’umuyoboro muto abaturage bafatiraho nazo ziri hafi gushyirwaho, kuko ikibazo cyari cyaravutsemo ari icy’ibikoresho bimwe bitabonekeye igihe ariko ubu bikaba byaramaze kuboneka nk’uko umuyobozi w’ishami rya Rubavu ry’iki kigo yabitangarije TV na Radio.
Icyakora nanone n’ubwo uyu muyobozi avuga ko bagiye babimenyesha aba baturage binyuze mu buyobozi bw’inzego z’ibanze aho bigeze n’ikibura, yaba abaturage yaba n’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanzarwe bumvikana nk’abatazi icyari kikibura kugeza ubu ngo imirimo yo kugeza uyu muriro ku baturage irangire

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!