Imibereho y’abaturage

Rubavu: Ngo amazi bavoma iyo imvura iguye ahinduka ibiziba

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bamwe mu baturage b’umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu babibwiye TV/Radio1 ngo ayo mavomo afatiye ku isooko basanzwe bakesha amazi meza bifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, iyo imvura iguye amazi yayo ahinduka ibiziba bitaba ibyo akaba anuka inzarwe cyangwa asharira kubera ibyo bo bita imiti myinshi, ibi byose bigatuma bifuza ko uyu muyoboro wavugururwa bagahabwa andi mazi atari ayo ku isooko bakemanga ubuziranenge bwayo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanama buvuga ko iki kibazo butari bukizi ariko bugiye kugikurikirana kikavugutirwa umuti, cyane ko ngo hari na gahunda y’akarere yo kugeza amazi meza ku baturage, uyu murenge na wo ngo ukaba uri muyo iyo gahunda izagezwamo vuba nyuma y’uko abahatuye ari bamwe mu bakomeje kwibasirwa n’ibiza by’imyuzure byashegeshe bimwe mu bikorwa remezo birimo n’ibyafashaga mu kuyungurura amazi y’amasooko abaturage bari basanzwe bifashisha .

Icyakora nubwo bamwe mu baturage b’uyu murenge wa Kanama bagaragaza ko batizeye neza ubuziranenge bw’amazi aturuka ku masooko atobwa n’imvura mu buryo bworoshye, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko nta kibazo bakwiye kuyagiraho kuko mbere y’uko agezwa mu mavomo yabo ngo aba yabanje gusukurwa

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET