Ubukungu

Rubavu: Ikusanyirizo ry’ibirayi rirashinjwa kudakoresha iminzani ahubwo rikagereranya rikoresheje ijisho

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Hirwa Benjamin

Abahinzi b’ibirayi bo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu barataka imikorere idahwitse y’ikusanyirizo bashyiriweho, ituma bibwa ku mugaragaro aho ngo nta munzani ugikoreshwa mu gupimirwa umusaruro wabo ahubwo hakabaho kugereranya bakoresheje ijisho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko iki kibazo bugiye kugikurikirana by’umwihariko n’ubwo ngo bari bamaze iminsi n’ubundi mu bugenzuzi bw’amakusanyurazo afite imikorere idahwitse.
Gahunda yo kugurishiriza umusaruro mu makusanyirizo ni gahunda yashyiriweho abahinzi hagamijwe kubarinda abazwi nk’abamamyi akenshi bashoboraga kwihererana umuhinzi bakamuhenda, iyi mbogamizi yirindwaga ariko abahinzi bo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu bo bavuga ko ntaho bayicikiye, kuko n’ubundi ibyitwa amakusanyirizo babashyiriyeho aribyo ahubwo bisigaye bigira uruhare mu kubiba no kubahendesha, dore ko n’ubundi ngo hiyizira abacuruzi ku giti cyabo ariko bafite uko bumvikanye n’abayobozi b’ikusanyirizo aba bagafata umuhinzi uko babishaka, mu makosa babashinja harimo kubagurira ku giciro gito ugereranyije n’ikiba cyagenwe hakiyongeraho kudakoresha iminzani ahubwo ngo bakagereranya ibyo bakunze kwita gutera “forfait” abagerageza kuzana iminzani nabo igakemangwa ubuziranenge.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo bakanagishakira umuti nk’uko n’ahandi bagiye basanga imikorere idahwitse y’amakusanyirizo babigenje.
Aba bahinzi barataka gupfukiranwa n’abitwikiriye amakusanyirizo mu gihe nta muhinzi ukemerewe kujyana umusaruro ku isoko atariho awunyujije, ibi aribyo bituma basaba inzego bireba kurushaho gukurikirana imikorere yayo kugirango nanone atazabera umuhinzi umutwaro aho kumubera igisubizo

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET