Imibereho y’abaturage

Rubavu: Hegitari zirenga ijana z’imyaka zangijwe n’urubura mu mirenge ibiri.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 25 Werurwe 2018 ni bwo imvura ivanze n’urubura yibasiye ibice binyuranye by’akarere ka Rubavu, ikiza abatuye mu murenge wa Bugeshi babwiye TV/Radio1 ko kitari kimenyerewe muri aka gace ari nayo mpamvu ngo byabatunguye cyane.

Inkurikizi yabyo ngo yabaye kwangirika kw’imyaka iri mu mirimo yiganjemo ibirayi n’ibigori ndetse ngo hari n’amazu nayo yagiye atobagurika ibisenge ibi byose abaturage bakavuga ko ari igihombo cyabituye hejuru.

Nyuma y’ibi bizazane bahuye na byo, abaturage bifuza ko bahabwa ubufasha cyane cyane abahinzi bifuza ko bafashwa kongera guhinga ndetse n’abafite amazu yangiritse nabo bagasaba ubutabazi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi buvuga ko butakwemeza ko ubuso bwose bumaze kubarurwa bugera kuri hegitari 48 z’imyaka yangijwe n’urubura ariko imyaka iburiho yapfuye burundu, ari nayo mpamvu ubu ngo nta buvugizi baratangira gukorera abo baturage kuko bagomba kubanza kumenya abo bigaragara ko koko ntacyo bazaramura nk’uko RWIBASIRA Jean Bosco umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi yabibwiye TV/Radio1.

N’ubwo abagaragarije TV/Radio1 iki kibazo batewe n’ikiza cy’urubura ari abo mu mudugudu wa Bigaragara mu kagari ka Mutovu umurenge wa Bugeshi, ni ikiza cyageze no mu bindi bice by’akarere ka Rubavu aho uretse aha mu murenge wa Bugeshi urubura rwangije hegitari zigera kuri 48 z’imyaka zirimo 38 z’ibirayi, mu murenge wa Mudende naho urubura rwangije Hegitari 65 zirimo 50 z’ibirayi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!